Kayonza: Abana batoye Komite y’Ihuriro ryabo ku rwego rw’Akarere

Kuri uyu wa 01 Nzeri 2025 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kayonza habereye amatora ya Komite y’Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere. Aya matora yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

Amatora yitabiriwe n’abana bari hagati y’imyaka 6 na 16, bahagarariye buri Murenge, batorwa mu matsinda y’abana kugira ngo bazahagararire bagenzi babo ku rwego rw’Akarere. Abana batowe batoranyijwemo Komite igizwe n’abantu 6 izajya ihagararira Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye uru rugendo nk’igisubizo gituma abana bagira ijwi ribumvwa mu bibakorerwa, ndetse bigafasha mu kubaka ejo hazaza h’igihugu gishingiye ku burere n’uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascène, yashimiye abana bitabiriye amatora, abibutsa ko hari gahunda ziteza imbere abana zashyizweho binyuze muri komite z’abana zabanje, asaba abatowe kuba ijwi rya bagenzi babo. 

Ihuriro ry’Abana ni urubuga abana baboneraho amahirwe yo kugaragaza ibitekerezo byabo, gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa, no kwigira hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bibugariza. Ni n’amahirwe atuma abana batozwa imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu bakiri bato.