Kayonza: Abanyeshuri biyemeje kwimakaza isuku mu gutangiza ubukangurambaga bwiswe Fresheri ku Ishuri

Ku wa 12 Mutarama 2026, mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza hatangijwe ubukangurambaga #FresheriKuIshuri, bugamije kwimakaza umuco w’isuku n’isukura mu mashuri binyuze mu kwishakamo ibisubizo kw’abanyeshuri, hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza n’imitsindire mu myigire.

Ubu bukangurambaga ku rwego rw’Akarere bwatangirijwe kuri GS Mukarange Catholic, aho abanyeshuri bagaragaje inyota n’ubwitabire bukomeye mu kwiga no gusobanukirwa akamaro ko isuku mu buzima bwa buri munsi. Abanyeshuri bagize uruhare rugaragara mu biganiro byatanzwe, basubiza ibibazo, bagatanga ingero z’uko bashobora kwimakaza isuku ku ishuri no mu ngo zabo.

Mu masomo bahawe, abanyeshuri bigishijwe imyitwarire ikwiye mu bijyanye n’isuku irimo gukaraba intoki neza, koza amenyo buri munsi, kwambara imyambaro isukuye no kubungabunga isuku y’ibikoresho bikoreshwa ku ishuri. Bagaragaje kandi ubushake bwo kuba ba ambasaderi b’isuku, bakangurira bagenzi babo gukurikiza amahame y’isuku aho bari hose.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hategekimana Fred, yashimye ubwitabire n’umuhate byagaragajwe n’abanyeshuri, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bigishwa ku isuku haba ku ishuri no mu miryango yabo. Yagaragaje ko isuku ari inkingi ikomeye y’ubuzima bwiza n’imyigire myiza, ashimangira ko isuku igomba kuba umuco w’abantu bose aho kuba inshingano z’umuntu ku giti cye.

Yongeye kandi gusaba abarimu n’abayobozi b’amashuri gukomeza gufatanya n’abanyeshuri mu kwimakaza gahunda ya #IsukuHose, binyuze mu kubaha urugero rwiza no gukurikirana isuku mu bigo by’amashuri ku buryo buhoraho.

Ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri buteganyijwe gukomeza no mu bindi bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, hagamijwe gushyigikira uruhare rw’abanyeshuri mu kwimakaza umuco w’isuku n’isukura uhoraho, uzabafasha kugira ubuzima bwiza no kwiga neza bagateza iterambere ry’Igihugu.