Kayonza: Abaturage bishimiye ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora, banasabwa kurushaho kubibyaza umusaruro
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza, hizihijwe Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Ibikorwa by’uyu munsi ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Gahini, Akagari k’Urugarama, byitabirwa n’abaturage baturutse mu bice bitandukanye, bishimira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 31 ishize, by’umwihariko iterambere rimaze kugera mu Karere ka Kayonza.
Mu ndirimbo, imbyino, imikino n’ibiganiro byubaka, abaturage bagaragaje umunezero n’ishema ryo kuba bari mu Gihugu gifite icyerekezo gifatika, kibarinda, kibarera kandi kibateza imbere.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harelimana Jean Damascene, yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu gukomeza guteza imbere Igihugu, anabasaba kurinda no kurushaho kubyaza umusaruro ibyo Igihugu cyagezeho.
Yagize ati “Kwibohora kwiza ni ugukomeza urugendo rw’iterambere, tugakoresha amahirwe ahari, tukunga ubumwe kandi tugaharanira ko ibyiza biri imbere tuzabigeraho twese hamwe.”
Mu rwego rwo gufasha abaturage gukomeza kugira imibereho myiza, muri iki gikorwa hatanzwe inka ku miryango itishoboye, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kugira ubuzima bufite icyerekezo.
Hanatanzwe kandi ibihembo ku Bakuru b’Imidugudu bahize abandi mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta, nk’uko bisanzwe mu rwego rwo kubashimira uruhare rwabo mu guteza imbere imiyoborere myiza no gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.