Kayonza: BPR yizihije isabukuru y’imyaka 50, itanga imashini zidoda ku ihuriro ry’abadozi ba Ruramira

Kuri uyu wa 04 Kanama 2025, mu Kagari ka Nkamba, Umurenge wa Ruramir, hizihirijwe isabukuru y’imyaka 50 Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) imaze ikorera mu Rwanda nk’Ikigo cy’Imari, ari naho cyatangiriye mu 1975.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 4 Kanama 2025, ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR).

Mu rwego rwo kwitura abaturage, BPR Bank Rwanda PLC yateye inkunga imishinga y'abagore ibaha inzu yatangirijwemo bwa mbere ishyiramo ihuriro ry’abadozi ba Ruramira, inabatera inkunga y’imashini 20 zidoda kugira ngo zifashe urubyiruko n’abagore kwiteza imbere, guhanga imirimo no kongera ubumenyi mu mwuga w’ubudozi.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yavuze ko intego y’iki kigo cy’imari kuva cyashingwa ari uguteza imbere abaturage, ari nayo mpamvu kuri iyi sabukuru bifuje gufasha ishyirahamwe rikora ubudozi mu rwego rwo kurizamurira imibereho myiza.

Ati “BPR yatangiye ifite intego yoroshye ariko ikomeye: kwegera abaturage no kubateza imbere. Uyu munsi duha agaciro icyo gitekerezo, byatumye duhindura ishami ryayo rya kera ahantu abagore bahurira, bakadoda, bagahugurwa biteza imbere.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye BPR ku buryo bw’imikoranire igamije kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane aba Ruramira aho yatangiriye.

Yagize ati “Turashimira BPR ku buryo yashyizeho bwo gukorera mu matsinda, kuko biturinda ibyuho byo kubura ubwishyu bwa Banki. Nk’Akarere ni iby’agaciro kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye ubufatanye n’uruhare rwa BPR mu iterambere ry’abaturage, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo Banki irusheho kwegera abaturage no kubafasha kwikemurira ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo.

Iki gikorwa cyabaye ikimenyetso cy’uko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’ibigo by’imari bushobora guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.