Kayonza: Goverineri Rubingisa yasuye ibikorwaremezo bibikwamo bikanatunganyirizwamo umusaruro ukomoka ku buhinzi

Ku wa 28 Ukwakira 2025, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco n’inzego z’umutekano, basuye ibikorwaremezo bibikwamo bikanatunganyirizwamo umusaruro ukomoka ku buhinzi byubatswe mu Murenge wa Mukarange. 

Ibikorwa byasuwe birimo ubuhunikiro, ubwanikiro n’ubwumishirizo bw’imyaka, byubatswe mu rwego rwo gufasha abahinzi kugabanya igihombo cy’umusaruro wangirika nyuma yo gusarura, no kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi.

Hasuwe sosiyete 3 zikora muri uru rwego, aho abayobozi bazo bagaragaje intambwe imaze guterwa mu kongera umusaruro no kuwubungabunga, ariko banagaragaza zimwe mu mbogamizi zikibangamiye imikorere myiza, zirimo ibikoresho bidahagije n’amikoro make yo gukomeza guteza imbere ibikorwa byabo.

Guverineri Rubingisa yasabye ko ubufatanye hagati y’inzego bukomeza kugira ngo izo mbogamizi zishakirwe ibisubizo, bityo ubuhinzi bukomeze gutanga umusaruro ufatika kandi ujyanye n’igihe.

Yibukije kandi ko hakenewe imyiteguro ihagije y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A, kugira ngo umusaruro uzaboneka uzamure imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’Akarere muri rusange.