Kayonza: Hatangijwe umushinga wo guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza n’umuryango utari uwa leta FESY Rwanda, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2025, hatangijwe umushinga ugamije gufasha abahinzi bo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare gukora ubuhinzi buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga uzibanda cyane ku kubaka ibikorwaremezo by’amazi yo kuhira imyaka ku buso bwa hegitari 12, ndetse no guteza imbere uburyo bwo guhinga burengera ibidukikije.

Ni gahunda igamije kongerera abahinzi ubushobozi bwo guhinga mu buryo burambye bigishwa kwikorera ifumbire y'imborera, kwibumbira mu matsinda yo gufatanya mu kongera inyongeramusaruro, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye ubu bufatanye avuga ko hazakorwa ibishoboka byose mu gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga kugira ngo bigere ku ntego zawo.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dufatanya kugira ngo uyu mushinga utange umusaruro witezwe, utume abahinzi bacu batera imbere, tubashe kwihaza mu biribwa ndetse tunagere ku masoko.”

Meya Nyemazi yasabye kandi abahagarariye amakoperative y’abahinzi gukoresha neza amahirwe bahawe, bagakoresha ayo mazi yo kuhira mu buryo buboneye bugamije kongera umusaruro.

Uyu mushinga witezweho gufasha abahinzi kongera umusaruro, kunoza imikorere yabo no guteza imbere ubuhinzi burengera ibidukikije, bityo Akarere ka Kayonza kagakomeza kuba icyitegererezo mu guteza imbere ubuhinzi.