Kayonza: Hatangijwe amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026
Ku wa 16 Mutarama 2026, mu Karere hatangijwe ku mugaragaro amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026 mu byiciro by’abagabo n’abagore, mu mikino itandukanye igamije kwimakaza imiyoborere myiza no kuzamura impano zitandukanye.
Ku rwego rw’Akarere, imikino y’Umurenge Kagame Cup yatangirijwe ku kibuga cya IPM Mukarange, ihuza amakipe ahagarariye Imirenge ya Mukarange na Ruramira mu byiciro by’abagabo n’abagore, aho mu bagore Ruramira yitwaye neza itsinda Mukarange ibitego 4:0, mu gihe mu bagabo amakipe yombi yanganyije igitego 1:1 mu minota 90 isanzwe y‘umukino, Mukarange iza kwegukana intsinzi itsinze penaliti 4:2.
Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge bagaragaje ko iyi mikino ibafasha kwagura imitekerereze, igafasha abana babo kugaragaza impano ku buryo bakwisanga mu makipe akomeye, kwegerana n’abayobozi ndetse no kongera ubusabane mu baturage barushaho kwimakaza ubumwe n’imiyoborere myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’Agateganyo, Hetegekimana Fred, yavuze ko iyi mikino ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa bushimangira imiyoborere myiza no kurushaho gusobanurira abaturage gahunda za leta zitandukanye.
Yagize ati “Ni imikino yitiriwe umukuru w’Igihugu ‘Umurenge Kagame Cup' Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ikaba ari imikino itandukaye ihuza Imirenge, iyo mikino rero kuri twe icyo ivuze, ni imikino igamije kwimakaza imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, aho imirenge ihura mu marushanwa bakagaragaza impano ariko bikaba n’umwanya mwiza wo kugezwaho ubutumwa bujyanye na gahunda za leta"
Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup agamije kwimakaza imiyoborere myiza, guteza imbere siporo, no gukangurira urubyiruko n’abaturage umuco wo guhiganwa mu mahoro no mu bwubahane binyuze mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, imikino y’amaboko no gusinganwa ku magare.