Kayonza: Hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ugushyingo 2025, mu nteko z’abaturage zateraniye mu Mirenge yose y’Akarere ka Kayonza, hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera.”

Mu Murenge wa Mwiri, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, ari kumwe na Depite Nizeyimana Pie, bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Migera mu nteko rusange y’abaturage, aho iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro.

Mbere y’uko ubukangurambaga butangizwa, habanje kwakirwa ibibazo by’abahuye n’ihohoterwa, bagirwa inama ndetse bahabwa ubufasha bukenewe.

Abaturage bitabiriye inteko basobanuriwe impamvu z’ubu bukangurambaga n’akamaro kabwo, hibandwa ku kurwanya ihohotera no kurinda umuryango. Banagaragarijwe serivisi zitangwa muri iyi minsi 16 zirimo kwakira no gufasha abahuye n’ihohoterwa, gusobanurirwa amategeko abarengera ndetse no kungurana ubumenyi ku Itegeko ry’Umuryango.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage ko kurwanya ihohotera ari inshingano za buri wese, bubashishikariza gufatanya mu kubaka umuryango utekanye, wizigamira kandi uharanira iterambere rirambye.