Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, urubyiruko rusabwa kubitaho

Mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza hateranye inteko z’abaturage zahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Murundi kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h’abakiri bato, n’inkingi mu iterambere rirambye.”
Abaturage bibukijwe ko kwita ku bageze mu zabukuru ari inshingano za buri wese, kandi ari inzira yo kubaka sosiyete ifite indangagaciro zo kwita ku muntu wese.

Kayigamba Eugene, uhagarariye abageze mu zabukuru mu Karere ka Kayonza, yashimangiye ko abakuze bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no gukomeza kwiteza imbere. 

Yagize ati “Tugomba kujya mu bimina, tukajya muri za SACCO nabonye ko harimo iterambere. Abageze mu zabukuru ntidukwiye kuguma mu ngo zacu gusa, ahubwo tugomba kwegera abandi mu nama zitandukanye tukamenya gahunda za Leta natwe tukagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yacu, erega abanshi mu bakuru ikitwica ni irungu, iyo utabonana n’abandi bantu ni irungu, kwiheba mu byikureho.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Munganyinka Hope, yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kwita ku bageze mu zabukuru, kubashyigikira no kubafasha kugira imibereho myiza. Ati “Urubyiruko rukwiye kuba hafi abageze mu zabukuru, kubafasha mu bibazo binyuranye ndetse no kubashyigikira kugira ngo bakomeze kugira imibereho myiza, bagafatanya na Leta mu rugendo rw’iterambere, hari gahunda nka za VUP zibafasha nk’akabando ariko ibyo ntibikuraho ko urubyiruko rwumva ko iyo gahunda izahoraho.”

Mu rwego rwo kwifatanya n’abageze mu zabukuru, abatishoboye bagabiwe inka, abafite ubumuga bahabwa inyunganirangingo, naho abandi bahabwa ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa, mu rwego rwo kubafasha kunoza imibereho yabo ya buri munsi.

Uyu munsi wabaye umwanya wo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’impuhwe, ubumwe n’ubwitange, aho buri wese afata inshingano mu kwita ku muntu wese by’umwihariko abageze mu zabukuru.