Kayonza: Icyanya gihingwamo imbuto cyatangiye gutanga umusaruro mu kwihaza mu biribwa no kurengera ibidukikije

Bamwe mu baturage bahinga mu cyanya cy’imbuto mu Karere ka Kayonza bavuga ko batangiye gusarura imbuto zirimo avoka n’imyembe bihinzemo ku musaruro wa mbere, ndetse ko binjije amafaranga y’u Rwanda 52,199,210Frw ari kubafasha gutera imbere.

Iki cyanya kigari cy’imbuto gihuriweho n’Imirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza, gihingwamo n’abaturage basaga 4,400 bibumbiye muri Koperative KOTWIDIKA, giteweho ibiti by’imbuto ziribwa ku buso bwa hegitari 1,337 muri iki cyanya kandi hari pepiniyeri 50 nini zirimo ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto ziribwa.

Mu gihembwe gishize hasaruwe imyembe ibiro 24,850 yinjije amafaranga y’u Rwanda 5,228,970, Avoka hasarurwa ibiro 209,013 yinjije amafaranga 46,970,240.

Ibi biti byatewe hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kurwanya imirire mibi mu baturage. 

Abaturage bahinga muri iki cyanya cy’imbuto bashimye Leta yabafashije gushyiraho iki cyanya cy’imbuto kirimo kubaha umusaruro bakiteza imbere, bakarwanya imirire mibi kandi bakabona amafaranga yo kwiteza imbere.

Mukangarambe Erusa, utuye mu Mudugudu wa Rwakigeri yavuze ko afite ibiti by’avoka 480 n’ibifenesi 60 muri iki cyanya ndetse biri kumufasha gutera imbere. Ati: “Narasaruye nkuramo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 yamfashije gutera imbere kuko nakuyemo inka, inkoko eshashatu  n’ihene enye;  asigaye aramfasha kuko ndakuze. Ibisigaye turategereje nitwongera kubona undi musaruro njye niteguye kuzongera ubutaka.”

Nsoneye Ildephonse, wateye ibiti 50 by’avoka n’amaronji, ati: “Nafashe amafaranga ibihumbi 150Frw, nibwo bwa mbere nari mfashe amafaranga angana gutyo mu gihembwe, nabashije kuvugurura inzu mbamo nguramo n’inka.”

Hanyurwumutima Florence, ati: “Twaterewe imbuto ziribwa ariko mbere twari dutuye mu butaka bukunda kugira izuba cyane, twahinga amasaka agapfa cyangwa ibishyimbo. Mfite ibiti bya avoka 58, amaronji ni 72 nubwo tutarasarura, avoka twaragurishije nasoromyemo gatatu mu gihembwe avoka zihwanye n’ibihumbi 38 bwa kabiri ni ibihumbi 22Frw bwa Gatatu ni ibihumbi 19Frw.”

“Yaranyunganiye kuko narihiriye umunyeshuri wanjye wiga mu majyepfo ibihumbi 92Frw, uko zeze ubutaha nizera mbona zizera cyane kuruta izo twabonye mbere, umusaruro uziyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemanzi Bosco, ati: “Abaturage barimo barasarura, hafashijwe amakoperative agera kuri 50 kwiteza imbere, usibye no mu buhinzi hari ibindi bikorwa bakora bibateza imbere, kwizigama, guhabwa ubumenyi bwo gucunga neza ibyo babona bikavamo umusaruro.”

Akomeza agira ati: “Ikihariye ni uko buriya butaka bwose buhujwe, ibyo bikoroha no kugira ngo Leta ibashe kongera ubufasha iha abaturage kugira ngo barusheho kwiteza imbere.”

Yavuze ko abaturage bafite abaguzi ndetse ko bari mu biganiro n’abashoramari banyuranye kugira ngo hakorwe aho bahuriza ziriya mbuto mu kuzongerera agaciro.

Ibi biti byatangiye guterwa mu Ukwakira 2021, biterwa kuri hegitari 1,337 zirimo 900 zo mu mirenge ya Kabarondo na Murama yo mu Karere ka Kayonza ndetse na hegitari 250 ziri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma.

Iki cyanya gihingwamo imbuto ziribwa na Koperative KOTWIDIKA binyuze mu mushinga wa KIIWP, ni nacyo kinini kiri mu Gihugu. Mu biti ibihumbi 440 by’imbuto bihatewe harimo iby’ibinyomoro ibihumbi 60, iby’ibifenesi ibihumbi 60, iby’avoka ibihumbi 100, iby’ibinyamacunga 60.000 n’ibiti ibihumbi 160 by’imyembe; byose bikaba byaratewe ku bufatanye bwa Minagri n’Umushinga KIIWP.