Kayonza: Inama y’ubuhinzi yibanze ku myiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A

Kuri uyu wa 8 Nzeri 2025, Mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye inama y’ubuhinzi igamije kurebera hamwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A. Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, ari kumwe n’Umuyobozi wa RAB Station ya Ngoma.

Yitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, abacuruzi b’inyongeramusaruro ndetse n’abahinzi bahagarariye abandi.

Intego y’iyi nama ni ugutegura neza igihembwe cy’ihinga gishya, kunoza imikorere y’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubuhinzi no gukomeza gufatanya mu kuzamura umusaruro no guharanira umutekano w’ibiribwa.

Abitabiriye iyi nama kandi baganiriye ku ngamba zizatuma inyongeramusaruro ziboneka ku gihe, gukemura ibibazo bihari no guhuza ibikorwa hagamijwe kuzamura umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Kayonza nk’inkingi ikomeye y’iterambere ry’abaturage.