Inteko rusange z’abaturage, urubuga rwo gukemuriramo ibibazo no gutegura ejo hazaza heza

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, Mu Mirenge yose y’Akarere ka Kayonza, hateraniye inteko rusange z’abaturage zigamije kurebera hamwe ibyagezweho mu bikorwa by’iterambere no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Izi nteko, zirimo n’iyabereye mu Kagari ka Rusave, Umurenge wa Murama, yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.

Inteko rusange ni kimwe mu bikorwa bya Leta byimakaze iterambere rishingiye ku muturage, aho abaturage bagira ijambo mu bibakorerwa, bagatanga ibitekerezo, bagatanga ibibazo, kandi bagasubizwa ku mugaragaro. Ni uburyo bwiza bwo kwihutisha iterambere no gukemura ibibazo mu buryo buboneye kandi bwihuse.

Mu butumwa bwe, Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashimangiye ko inteko rusange ari umwanya wo guhuza abaturage n’ubuyobozi, bigatuma ibikorwa by’iterambere biba ibyabo koko, kuko babigiramo uruhare kuva bigitekerezwaho kugeza bishyizwe mu bikorwa.

"Umuturage agomba guhora yumva ko afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo, kubaza no kugira uruhare mu byo akorerwa. Inteko rusange ni yo nzira ibimwemerera kandi yegerewe."  Meya Nyemazi. 

Ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage bihabwa agaciro

Mu gihe cy’inteko, abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo, biri mu byiciro bitandukanye by’ubuzima birimo: ubuhinzi, uburezi, ubuzima, isuku, umutekano n’iterambere rusange.

Ibibazo byinshi byagaragajwe byahise bisubizwa ku mugaragaro, ibindi bifatirwa ingamba mu rwego rwo kubishakira ibisubizo birambye.

Abaturage bagaragaje ko izi nteko zibafasha kumva ko bashyigikiwe, bityo bikabatera imbaraga zo gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa. Umwe mu baturage yagize ati “Iyo ubuyobozi buje bukatwumva, natwe tuba twumva dufite uruhare. Bituma twumva ko tutari twenyine mu bibazo duhura nabyo.”

Umutekano, isuku n’iterambere birambye biri ku isonga y’ibyibanzweho mu nteko zo kuri uyu wa kabiri

Umuyobozi w’Akarere n’abandi bayobozi bibukije abaturage ko kugira imibereho myiza bisaba uruhare rwa buri wese mu kubungabunga isuku, umutekanono kwiteza imbere binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi n’imishinga mito.

Bashishikarijwe kandi kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kwizigamira no kwirinda gutura ahashyira ubuzima mu kaga.

Ku bafite ibyabo byangijwe n’ibiza, ubuyobozi bwijeje ubufasha burimo guhabwa ibikoresho, amatungo, ndetse kwimurirwa ahatari mu manegeka.