Kayonza: Kiliziya Gatolika n’Akarere mu bufatanye bukomeje guteza imbere uburezi bufite ireme
Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme n’indangagaciro kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025, kuri GS Mukarange Catholique hasorejwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Paruwasi ya Mukarange yo Karere ka Kayonza.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, ubuyobozi bwa Paruwasi, abarezi n’abanyeshuri b’amashuri Gatolika.
Meya Nyemazi John Bosco yashimye uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi, ashimangira ubufatanye bwiza buri hagati ya Leta n’amadini mu burezi n’uburere. Yanibukije abarezi kwita ku isuku mu mashuri no kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage batuye hafi y’ibigo by’amashuri bakoreramo.
Yagize ati” Kiliziya itanga umusanzu ukomeye mu kurera neza abana bacu. Amashuri Gatolika arangwa n’uburere, ubupfura n’ireme ry’uburezi. Turashimira Kiliziya kandi tuzakomeza gukorana mu nyungu z’abaturage.”
Ubutumwa bwatanzwe muri iki gikorwa bwagarutse ku gukomeza kwimakaza ubufatanye hagati y’amashuri n’inzego za Leta, gushimangira isuku, uburere bwiza n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwibuka uruhare rw’abarezi mu kubaka Igihugu binyuze mu burezi n’ibindi.