KAYONZA: KOLEJI Y'UBUREZI YA KAMINUZA Y''U RWANDA IHEREREYE I RUKARA YAKIRIYE ABANYESHURI BASHYA 1,334

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo, muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Uburezi ya Rukara habereye umuhango wo kwinjiza abanyeshuri bashya batojwe mu zindi ntore, abanyeshuri 1,334 ni bo baje gutangira mu mwaka wa mbere amasomo yabo ya Kaminuza.

Umuyobozi w’Akarere Nyemai John Bosco, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye abanyeshuri bashya kwimakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda, gukoresha neza amahirwe bahawe no kwirinda ingeso mbi. 

Yagize  ati “Kwishyira hamwe no gukurikiza indangagaciro z’umuco Nyarwanda ni intambwe ikomeye mu rugendo rwanyu rwo gutegura ejo hazaza heza. Ihangane, wige neza, kandi ukore ibikorwa bizateza imbere wowe n’Igihugu.”

Izi ntore zahawe amahugurwa yihariye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda mu gihe cy’ibyumweru 2 basabwa kuba abanyeshuri beza ku buryo nibasoza amasomo bazaba abaturage beza. 

Izi ntore zahawe icyivugo cy’#Intagamburuzwa, zifite inshingano zo guharanira kwesa imihigo itandatu igamije kuzamura umusaruro, kwirinda imyitwarire mibi, no gukomeza umuco n’indangagaciro z’Igihugu.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Rukara, Prof. Florien Nsanganwimana, yavuze ko

“Twishimiye kwakira aba banyeshuri bashya, tubategurira kuba intore mu myitwarire n’uburezi, bagire uruhare mu iterambere ry’akarere n’igihugu.”

Uyu muhango ugaragaza umuhate wa Kaminuza n’Akarere mu gutegura urubyiruko ku gufata inshingano z’ejo hazaza no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.