Kayonza: Senateri John Bideri yasabye abaturage gukaza ingamba mu gukomeza kwita ku isuku n’isukura

Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025, mu Mirenge yose y’Akarere habereye inteko rusange z’abaturage, hagamijwe kuganira ku mibereho myiza yabo no kubibutsa inshingano bafite mu iterambere n’umutekano by’Igihugu. Senateri John Bideri wari witabiriye inteko y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Mukoyoyo, yabasabye gukora ibishoboka byose bagakaza ingamba mu gukomeza kwita ku isuku n’isukura aho bari hose kubera ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Izi nteko kandi zitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred, ari kumwe na Senateri John Bideri n’abagize inzego z’umutekano, bifatanyije n’abaturage muri iyi nteko rusange, aho abaturage bibukijwe gushyira imbere isuku n’isukura, bakabigira umuco mu ngo zabo, aho bakorera n’ahandi hahurira abantu benshi.

Senateri John Bideri yavuze ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza, kuko ifasha kwirinda indwara zikomoka ku mwanda, bityo ikagira uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kugabanya amafaranga akoreshwa mu kwivuza. Yasabye buri muturage kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga isuku, atari ugutegereza inzego z’ubuyobozi gusa.

Yasabye abaturage kandi gutera amashyamba hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kwicungira umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kudasesagura mu bihe by’iminsi mikuru.