Kayonza: Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa baganiriye ku ingamba zo kurandura ubukene mu baturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi b’amashami mu Karere, inzego z’umutekano, abahagarariye ibyiciro byihariye n’abafatanyabikorwa, bigamije gushyiraho ingamba zo kuvana abaturage mu bukene binyuze muri gahunda za Leta z’iterambere.  

Ibi biganiro byibanze ku kunoza imikoranire mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage b’amikoro make, zirimo VUP, Girinka, n’izindi gahunda zishyigikira imibereho myiza y’abaturage.

Imibare yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, imiryango 5,521 yo mu Mirenge igize Akarere yashoboye kwikura mu bukene binyuze mu bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kuri ubu, Akarere gafite intego yo kongera uwo mubare, aho muri uyu mwaka wa 2025/2026, abantu bagera ku 7,000 biteganyijwe ko bazahuzwa n’amahirwe yo kwiteza imbere, binyuze mu mishinga ibaha akazi, kubahuza n’amabanki, amahugurwa n’inkunga ziteza imbere imibereho myiza.

Abitabiriye ibiganiro bashimangiye ko gukorera hamwe, gutanga serivisi inoze no gukurikirana abamaze gufashwa bizatuma nta n’umwe usigara inyuma mu rugendo rwo kwigira.

Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa biyemeje gukomeza gushyira imbere inyungu z’umuturage, hagamijwe iterambere rirambye ry’Akarere ka Kayonza n'Igihugu muri rusange.