Kayonza: Urubyiruko 40 rwahawe impamyabumenyi n’ibikoresho bizarufasha kwihangira imirimo

Ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza, BK Foundation na AEE Rwanda, urubyiruko 40 rwigaga imyuga n’ubumenyingiro binyuze mu mushinga ‘Igire Ubaka Ejo’, bahawe impamyabumenyi n’ibikoresho bizabafasha gutangira gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ni gahunda yitezweho gufasha uru rubyiruko rwari rwaracikirije amashuri kongera kwiyubaka no kwiteza imbere, aho rwahabwaga amasomo atandukanye y’imyuga mu gihe cy’amezi atandatu, irimo ubudozi, ubukanishi, ubwubatsi, gukora inkweto n’imikandara, no kwita ku bwiza bw’abakobwa.

Ubwo hasozwaga iyo gahunda, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène yashimiye aba banyeshuri, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Yagize ati “Wabonye impamyabumenyi ariko hari ibindi ukeneye ukuteza imbere, ugiye gukora no guhanga akazi, muzarangwe n’ubunyangamugayo mwitware neza, iyo utanze serivisi nziza uwo uyihaye akurangira n’abandi”.

Uru rubyiruko rwagaragaje ko mbere y’iyi gahunda, imibereho yabo yari igoye kuko nta bushobozi bwo kubona akazi bari bafite. Ariko nyuma yo guhabwa ubumenyi n’ibikoresho, biyemeje kwihangira imirimo no guharanira kwiteza imbere kuko abagera kuri 17 muri bo bamaze no kubona akazi.

Iyi gahunda igamije gufasha urubyiruko rutari rufite amahirwe yo gukomeza amashuri, kuruhugura no kurwongerera ubushobozi bwo kwigira no guteza imbere imibereho yarwo binyuze mu myuga n’ubumenyingiro.