KABARE: Koperative GIKADINI y’Abahinzi b’Urusenda Iri Kubageza ku Iterambere Rirambye

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative, abanyamuryango ba Koperative GIKADINI, bahinga urusenda mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza, baravuga ko babonye impinduka zifatika mu mibereho yabo kubera gukorera hamwe no kongerera agaciro umusaruro.

Iyo winjiye muri umwe mu mirima y’urusenda rw'iyi Koperative yo mu Murenge wa Kabare, uhita ubona isura nshya y’ubuhinzi bugamije ubukungu. Uru rusenda ntirugurishwa gusa ku isoko ryo mu gihugu imbere, ahubwo rutunganywa mu buryo bugezweho, rukoherezwa no ku masoko mpuzamahanga. Ibi byose bikaba ari umusaruro w’ubufatanye bw’abahinzi biciye muri Koperative GIKADINI.

“Koperative yampinduriye ubuzima” – Mukandayisenga Dancilla

Mukandayisenga Dancilla, umwe mu banyamuryango ba GIKADINI, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse cyane kuva yinjiye muri koperative. 

Yagize ati “Njye iyi koperative nayibonyemo inyungu cyane. Naguye imishinga, mfite uruganda rutunganya urusenda, nongerera agaciro umusaruro wanjye kandi nabikesheje koperative. Niyubakiye inzu, abana banjye biga neza. Ibyo ni iterambere nyaryo.”

Koperative nk’imbarutso y’iterambere

Abanyamuryango bavuga ko gukorera hamwe byabafashije kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi, kugira amahirwe yo kubona amahugurwa, kunoza uburyo bwo gutunganya umusaruro, kugeza urusenda ku masoko yo mu mahanga no kwikura mu bukene. 

Gukorera hamwe bitanga umusaruro

Ubuyobozi bwa GIKADINI bugaragaza ko intego nyamukuru ya Koperative ari uguteza imbere abanyamuryango binyuze mu bikorwa bitandukanye bakorera hamwe, kandi bigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Bunemeza ko bu hari gahunda yo kongera ubushobozi bw’uruganda rutunganya urusenda, kugira ngo abahinzi barusheho kubona inyungu mu buryo buhoraho.

Ubuhinzi bushingiye ku makoperative ni igisubizo

Iyi nkuru y’abahinzi ba GIKADINI ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko politiki ya Leta ishyigikira ubuhinzi bushingiye ku makoperative itanga umusaruro. Ni urugero rw’uko ubufatanye, gukorera hamwe no gushyigikirwa n’inzego zitandukanye bishobora kugira uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’abantu.

          Umwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative ari mu gikorwa cyo gutera umuti wica ibyonnyi mu murima