KU BIRO BY’AKARERE HABEREYE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABARI ABAKOZI BA KOMINE ZAHUJWE ZIKABA AKARERE KA KAYONZA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa 28 Mata 2025 ku biro by’Akarere habereye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi muri Komine zahujwe zikaba Akarere ka Kayonza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw’Akarere, Ubuyobozi bwa IBUKA, inzego z’umutekano, abakozi b’Akarere, abahagarariye amadini n’amatorero n’abafite ababo bahoze ari abakozi ba Komine zahindutse Akarere ka Kayonza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ahari ikimenyetso cyanditseho amazina y’abari abakozi ba Komine za Rukara, Kabarondo, Kayonza na Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yavuze ko mu kwibuka abari abakozi ba Komine zahujwe zikaba Akarere ka Kayonza, hanengwa abayobozi babi bagize uruhare mu kubarimbura.
Ati “Turibuka abari abakozi ba Komini za Rukara, Kayonza, Kabarondo n’amasegiteri abiri yari agize Komini Muhazi zahujwe zikaba Akarere ka Kayonza, abagize uruhare mu kubarimbura bari abayobozi ariko babi, ingero zifatika z’aha Kayonza zirahari kandi zirazwi Bityo ko hakwiye gukomeza kwibuka aya mateka kugira ngo atazongera kuba kubayobozi kandi abayobozi aribo bafite inshingano zo kurinda abaturage.”
Umuyobozi w’Akarere yasabye abitabiriye iki gikorwa gusigasira amateka y’Igihugu cyacu bayandika ndetse bakarushaho kuyigisha abakiri bato mu rwego rwo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bayagoreka mu nyungu zabo.




