Kugerayo amahoro nicyo tuba twifuriza abaturage bacu-Meya Murenzi

Ku nsanganyamatsiko igira iti: "GERAYO AMAHORO", hatangijwe ubukangurambaga bw'umutekano wo mu muhanda (National Road safety campaign), igikorwa cyabereye muri gare ya Kayonza, hakaba hatanzwe ubutumwa busaba buri muntu wese kugira uruhare muri uyu mutekano kugirango agereyo amahoro.

Umuyobozi wa Police mu karere SSP Rubamba Victor yagize ati: “Abagenzi baba bicaye mu modoka, hari uruhare buri wese agira kugirango agere aho agiye amahoro, n’umushoferi akubahiriza ibyo asabwa.

Niyo mpamvu police yashyizeho iyi gahunda y’ibyumweru 52 (ni umwaka wose), twigisha, dufatanya, twibukiranya ibyo dusabwa haba abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kugirango turebe ko impanuka tuzikumira cyangwa tukazigabanya, bityo abaturage bacu ntibakomeze guhitanwa n’impanuka kuko ziri mu bintu bihitana abantu benshi.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: Kugerayo amahoro nicyo tuba twifuriza abaturage bacu. Icyo tubasaba, ibikorwa bijyanye n’umutekano mu muhanga buri muntu wese abigiremo uruhare kugirango tugereyo amahoro. Watinda ariko ukagerayo amahoro.

Hari ingero nyinshi tubona aho abantu bagendera ku muvuduko mwinshi, bagakora impanuka. Tuributsa abashoferi kutavugira kuri telefoni batwaye ikinyabiziga, kudatwara basinze, no gukurikiza amategeko y’umuhanda yose muri rusange.

Abagenzi, nubona umushoferi agenda nabi, aho kugirango ushyire ubuzima bwawe mu kaga, tanga amakuru ku bo bireba. Haba kuri Polisi, numero za terefoni ziba ziri mu modoka, ndetse no mu muhanda abapolisi baba barimo.

Umuyobozi w’akarere yibukije ko ikintu cyose cyatera impanuka kigomba kwirindwa. Aha yatanze urugero rw’abanyonzi bafata inyuma ku modoka nini, cyane cyane ahantu haterera, asaba ko babihagarika kuko biteza impanuka.

Yakomeje agira ati: “ibikoresho bifunika ibinyobwa n’ibiribwa abantu bakoresha bari mu modoka, bigomba kuguma mu modoka, ikazasukurwa nyuma. Ntago babijugunya mu muhanda, kuko niba tuvuga umutekano mu muhanda, tugomba no kuwugendamo ufite isuku”

Yashimiye Polisi y’igihugu uruhare igira kugirango abaturage n’ibyabo birusheho kumera neza, ikanashyiraho ubukangurambaga nk’ubu. Ati: “Bari hano ngo baturindire umutekano, ariko natwe ubwacu, buri muntu wese abe umukangurambaga wa mugenzi we n’abatari hano babimenye.