Kuva mu bukene no gukira ku banyarwanda, birashoboka-Min. Nyirarukundo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne ayoboye inama yahuje uturere tugize intara y’I Burasirazuba, abafatanyabikorwa, n’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bifite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurengera abatishoboye.

Iyi nama, yabanjirijwe no gusura ibikorwa bitandukanye byakorewe abatishoboye mu turere twa Gatsibo na Kirehe, ejo tariki 15/01/2020. Hagaragajwe ibyo babonye mu mirenge ndetse n’uturere twose tugize iyi ntara twerekana uko gahunda zo gufasha abatishoboye zihagaze, kugirango Ibitameze neza birusheho kunozwa, ibimeze neza abantu babyigireho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’I Burasirazuba Nyirahabimana Jeanne mu ijambo ry’ikaze yagize ati: nk’abasangiye inshingano ikomeye yo kwita ku mibereho myiza y’abaturage dushinzwe. Ibiganiro tuza kugirira muri iyi nama, bize kudufasha kunoza umurimo wacu, kureba ahari intege nkeya tukareba uburyo tubikosora n’ahari imbaraga kandi tugakomereza aho, kugirango ntihagire igisubira inyuma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne yagize ati: Igikorwa cyatuzinduye uyu munsi, ni ikijyanye no kureba gahunda zo gufasha abanyarwanda kuva mu bukene. Kuva mu bukene no gukira ku banyarwanda, birashoboka, kandi bigaragarira buri wese. Ibijyanye n’imirimo y’amaboko barabyishimiye kandi koko baravuga ko yabateje imbere.

Ikintu cyagize uruhare runini, ni ikintu cyo kuzigama. Umuco wo kuzigama mwabubatsemo wakoze ibitangaza. Niyo bakivuga usanga banezerewe kuko byarabubatse kandi byabahinduriye imibereho. Kubaka umuntu akava mu kutishobora akagera mu kwishobora, akava mu kwishobora akagera mu gukira, ni igikorwa cyo kwishimira. Abacitse ku icumu barishimye kubera gahunda Leta yabagejejeho, ari ukububakira amacumbi, kubafasha kwivuza, kwiga n’ibindi.

Amakoperative y’abafite ubumuga nayo, muyakurikirane. Umuntu ushobora gufata amafaranga abantu bishyiriye hamwe kugirango biteze imbere, akayita aye rwose muyakurikirane bayagarure nibiba ngombwa mujye no mu nkiko ariko agaruke.  Nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwitambika umugambi w’umunyarwanda ushaka gutera imbere. Duharanire ko nibura mu minsi iri imbere twaba twamaze kuzamuka tutakirimo kurwana n’amavunja, abatagira ubwiherero n’ibindi bintu biri mu bushobozi bwacu dushobora kwikemurira, ahubwo dutangire kwinjira mu bintu biduhindurira ubuzima.