Kwibohora ku nshuro ya 26, hatashywe ibikorwa bitandukanye byagezweho

Ibikorwa byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26 ku rwego rw'akarere ka Kayonza, byabereye mu murenge wa Gahini, akagari k'Urugarama, ahatashywe ibikorwa bitandukanye byagezweho birimo inzu zubakiwe abatishoboye, n'izindi zubakiwe abacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Kimwe no mu murenge wa Gahini, no mu yindi mirenge itandukanye y’akarere ka Kayonza naho hatashywe inzu zubakiwe abatishoboye batagiraga amacumbi, ndetse n’inzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu byo umurenge wa Ndego wishimiye kuri uyu munsi byagezweho ukanabitaha ku mugaragaro, ni Damu ifasha kuhira imyaka kuri 20ha, amashanyarazi yo ku muyoboro mugari yahawe: ibiro by'uyu murenge, ikigo nderabuzima cya Ndego, n’abaturage 17 bahegereye

Habaye kandi igikorwa cyo koroza abantu (mu mirenge inyuranye) muri gahunda ya Girinka, ndetse bamwe mu bubakiwe bahabwa n’isaso yo kuryamaho (matelas).