Kwibuka 31: Urubyiruko rwashishikarijwe kwita ku kumenya amateka y’Igihugu
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Rukara mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi, ku wa 13 Mata 2025 ari kumwe na Perezida wa IBUKA mu Karere n’abagize inzego z’umutekano. Iki gikorwa kikaba cyabereye ku Rwiutso rwa Jenoside rwa Rukara aho hibutswe abatutsi biciwe kuri Kiliziya ya Karubamba hakanashyingurwa mu cyubahiro umubiri wimuriwe mu Rwibutso.

Muri iki gikorwa Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yasabye urubyiruko ndetse n’abandi kwiga no kumenya amateka yaranze Igihugu bityo bikazabafasha mu kurwanya no guhangana n’abantu bapfobya bakanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ndashishikariza buri wese cyane cyane urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’Igihugu cyacu, tubeshyuza abayagoreka, no gukomeza kubaka Igihugu cyacu twubakiye k’Ubumwe n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukara ruri mu Murenge wa Rukara muri Karubamba haruhukiye imibiri y’abatutsi basaga 8,035 gusa hakaba hakiri indi mibiri ikiri gushakishwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ari ho Umuyobozi w’Akarere yahereye asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

