Kwibuka 31: Abanyeshuri bagaragaza ko ubu bigishwa amateka y’u Rwanda bakayasobanukirwa

Kuri uyu wa 30 Mata 2025, muri gahunda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu bigo by’amashuri byo mu Karere habereye igikorwa cyo kwibuka abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside.

Ibiganiro byaranze uyu munsi mu bigo by’amashuri bitandukanye byibanze ku kwigisha amateka abana, banakangurirwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uruhare rw’abarezi mu kwigisha amateka y’u Rwanda.

Byukusenge Leatitia ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6 mu bya Siyansi, kuri GS Mukarange Catholique, avuga ko aheruka kwiga amateka y’u Rwanda ubwo yigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu Karere ka Karongi ariko icyo gihe hakaba hari ibyo atasobanukirwaga. 

Yagize ati: “Uko babyigishaga nabo basaga nk’abataruka pe, ariko ubu barabidusobanurira ukabyumva, njye nkiga mu cyiciro rusange babyigishaga babica hejuru batubwira ibintu bicye ibindi ngo tuzabimenya uko tugenda dukura.”

Umwe mu bana biga mu ndimi yitwa Kirabo Jolly yemeza ko ubu amateka bigishwa bayasobanurirwa neza, ndetse bakabihuza n’ibyo babona ku nzibutso za Jenoside, ndetse n’ibyo babwirwa n’ababyeyi babo.

Nyuma y’uko abarimu bigisha amateka bahawe amahugurwa ku kwigisha amateka y’u Rwanda, kuri ubu ntawe ugitinya kuyigisha nk’uko bisobanurwa na Mudatinya Venuste umwarimu kuri iri shuri.

Yagize ati “Hari abantu batashakaga kwigisha amateka y’u Rwanda bagahitamo kwigisha amateka yo hanze kuko hari uwo wasangaga afite ipfunwe ry’ibyabaye umuryango we warabigizemo uruhare, cyangwa uwabaye muri ayo mateka yaramugizeho ingaruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascene, yagize ati: “Tugomba gukomeza kwigisha urubyiruko ni cyo cyatumye dushyira imbaraga mu mashuri kugira ngo mu mashuri yacu yose y’Akarere iki gikorwa cyo Kwibuka bagikore, baganirize abana ku mateka, bongere basobanurirwe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uko yateguwe uko yabaye n’uko yahagaritswe.”

Uyu muyobozi yibukije abanyeshuri ko n’ubwo bavutse mu kiragano kirimo ingaruka zikomoka kuri Jenoside banagize amahirwe yo kuvuka hari imiyoborere myiza idaheza,  hari uburezi kuri bose mu gihe mbere hari uburezi buheza,  buvangura bushingiye ku macakubiri.