Kwica abagore n'abana wari umugambi wo kurimbura abatutsi burundu - Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco
Ibi Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hazirikanwa abana n’abagore bishwe muri Jenoside.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Ubuyobozi bw’Akarere, Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Ubuyobozi bwa IBUKA, Abagize inzego z’umutekano mu Karere, abahagarariye inzego z’abagore, abana, abahagarariye amadini n’amatorero n'abaturage muri iki gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yavuze ko kwica abana n’abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe hagamijwe kurandura umuryango no kwangiza ahazaza h’Igihugu.
Yagize ati “Kwica umwana ni ukwica Ejo hazaza, ni ukumuvutsa amahirwe y’ibyo yagombaga kuzagerago, ikindi tuzi ko umugore ari ishingiro ry’umuryango, kuba interahamwe zarishe abagore zari zigambiriye kurangiza umuryango, ni byiza ko tuzirikana bene aya mateka.”

Abana bahagarariye abandi bashyize indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange





