Miliyoni 850 Frw zigiye guhindurira ubuzima abaturiye Pariki y’Akagera binyuze mu kubasangiza inyungu ituruka mu bukerarugendo

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwasuye abaturage bubasaba ibitekerezo by’imishinga izaterwa inkunga iva mu nyungu zituruka ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Akagera, aho Akarere ka Kayonza kazahabwa miliyoni 850Frw angana 10% by’ayinjiye yose.

Ibiganiro by’abayobozi n’abaturage bahagarariye abandi n’abayobozi b’amakoperative bo mu mirenge itandatu ikora kuri Pariki y’Akagera, biri kwibanda ku mishinga rusange igomba guterwa inkunga nyuma yo kuyemeza, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ivugurura ry’ingengo y’imari 2025/2026 rizaba mu kwezi kwa Mutarama 2026.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’aba baturage birimo ibisaba ko bazakorerwa imishinga y’ibikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi, imihanda y’imigenderano, kuvugurura ibigo nderabuzima, kuhira imyaka, Agakiriro, ibigo by’urubyiruko, amashuri y’ibigo mbonezamikurire no kubakira abatishoboye.

Bamwe mu baturage baturiye Pariki bemeza ko igikorwa nk’iki cyo kubasaba ibitekerezo ari ingenzi kuko bo ubwabo bagaragaza ibyo bakeneye Leta ikabafasha kubibaha.

Mukakimenyi Florence ni umwe muri aba baturage, atuye mu Murenge wa Kabare, yagize ati “Turabashimira ko badutekerejeho, mu Murenge wacu dufite byinshi byaterwa inkunga, hari ibibabaje kurusha ibindi, dufite ikigo nderabuzima gifite ibyumba bicye, aho usanga icyumba kimwe gikoreramo serivisi zirenze ebyiri.”

Kaburame Venuste na we yasabye ko mu mishinga bakorerwa hakubakwa ikigo cy’urubyiruko. Ati “Urubyiruko rushaka serivisi z’ubuzima ruritinya rukeneye kubona aho ruzibonera rutabangamiwe, usibye serivisi z’ubuzima bahasanga kandi imyidagaduro, imikino, ikoranabuhanga ku buryo mu bihe by’ibiruhuko urubyiruko rubona ikiruhuza bikabarinda kujya mu ngeso mbi”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasuye imirenge ya Rwinkwavu, Kabare na Ndego yashimye uko aba baturage batanze ibitekerezo byabo bashingiye ku nyungu rusange, 

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyo kumva abaturage tukareba bimwe mu bibazo bikeneye gukemurwa by’iterambere bikaganirwaho, kugira ngo abe ari byo bishingirwaho, n’ubundi iyo dukora imishinga dushingira ku byifuzo by’abaturage.”

Meya Nyemazi yakomeje asaba abaturage baturiye Pariki y’Akagera kuyibungabunga no kwirinda ikintu cyose cyayangiza.

Imirenge ikora kuri Pariki y’Akagera mu Karere ka Kayonza ni Kabare, Ndego, Rwinkwavu, Mwiri, Murundi na Gahini.