Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, hishimiwe intambwe amaze gutera
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, byabereye mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza. Ku rwego rw’akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Ndego, akagari k’Isangano.
Waranzwe n'imbyino, imivugo, ubuhamya bw’abagore biteje imbere ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, byose byagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “umuryango utekanye kandi uteye imbere”. Hagaragajwe agaciro n'uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'igihugu, inzitizi ahura nazo ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa zatuma arushaho kwiteza imbere mu buryo burambye.



Abafashe ijambo bashimye intambwe umugore agezeho ubu, uhereye ku mateka yamugiraga nk'umugaragu w'urugo. Ubu yahawe agaciro, ubumenyi n'ubuhanga akabigaragaza mu byo akora, kandi akagira uruhare mu kwita no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'umunyarwanda.
Impanuro zatanzwe zagarutse ku gushishikariza abagore by’umwihariko ndetse n’abantu bose muri rusange, kongera imbaraga mu bikorwa bibateza imbere, kurushaho kugira isuku, kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu miryango, kurinda abana b'abakobwa inda zidateganyijwe, kuboneza urubyaro, kujyana abana ku ishuri n’ibindi kuko byose biganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.
Muri gahunda y’ibikorwa by’ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kandi, haganiriwe kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda igamije gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda. Abagore batishoboye baremewe ibintu bitandukanye birimo inka, amatungo magufi nk’ihene, ibiryamirwa (matela), amabati, ibitenge byo kwambara, n’ibikoresho bizajya bibafasha mu isuku (amabasi, amasabune, umuti woza amenyo) n’ibindi.