Mu Kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika Hibanzwe ku Burere Bufite Ireme

Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayonza kwizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ndera neza, nkure nemye.”

Uyu munsi witabiriwe n’abana, ababyeyi, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Harelimana Jean Damascene.

Mu birori byaranzwe n’umunezero, abana bagaragaje impano zabo mu mivugo, imbyino n’indirimbo, byose bifite ubutumwa busaba ababyeyi kubitaho, kubarinda ihohoterwa no kubaha uburere bububakiye ku ndangagaciro.

Mu butumwa yatanze, Visi Meya Harelimana Jean Damascene yashimiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu kurera abana, abibutsa ko ari inshingano ya buri wese.

Yagize ati “Umwana witaweho neza akura neza. Dusabe ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo, bakabatoza ibyiza, bakabumva kandi bakabarinda icyo ari cyo cyose cyabashyira mu kaga.”

Abana na bo bahawe ijambo, basaba ko bagirirwa urukundo, bagahabwa uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo byabo no kwitabwaho mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo kwiga, kurindwa no kugira umutekano mu miryango.

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri mwaka, ukibutsa buri wese uruhare agomba kugira mu kurengera uburenganzira bw’umwana no kumufasha gukura neza.