Mu mpera z'uku kwa 11/2019, inzu 75 muri 271 zizubakirwa imiryango itari ifite aho kuba, zizaba zuzuye
Uyu munsi, hateranye inama yiga ku bibazo bibangamira imiberereho myiza y’abaturage (Human Security Issues), iyoborwa n'umuyobozi w'Akarere Murenzi Jean Claude. Yitabiriwe n'abagize komite nyobozi, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere, ab'imirenge n'utugari, abakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abakozi bakorera ku cyicaro cy'akarere bakurikirana imihigo.
Nyuma yo kurebera hamwe uko ishusho yo guhangana n'ibi bibazo ihagaze muri rusange, n'ibyo akarere kiyemeje kuzakora muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019-2020, Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yatanze umurongo bikwiye gukorwamo kugirango bizagerweho 100%.



Yagize ati: muri gahunda yo kubakira abadafite amacumbi, twongeremo imbaraga kugirango tudakomeza gukererwa, kandi murabona ko tugeze mu gihembwe cya kabiri. Dushake ibikoresho bizakenerwa vuba ku buryo muri uku kwezi k’Ugushyingo, amazu 75 azaba yarangiye.
Ariya mazu 75, ukwezi kwa kumi na kumwe kurangire abaturage bayarimo, bityo dutangire no kwitegura kubaka andi azaba asigaye kuko muri uyu mwaka, tuzubakira imiryango 271 itari ifite aho kuba kandi hari abamaze kubona ibibanza byo kubakamo. Turashaka ko mu kwezi kwa 2 umwaka utaha amazu yose twiyemeze kubaka n’ubwiherero, tuzaba twarabirangije.
Ikindi, dukore ku buryo abaturage babiboneramo akazi nko kubumba amatafari n’ibindi, kuko ni uburyo bwiza bwo kubakura mu bukene kandi binahindura imibereho yabo. Turasabwa kandi kujya dutanga raporo ya buri munsi iriho n'amafoto agaragaza aho izi nzu n'ubwiherero bigeze byubakwa.
Twirinde kujya dutanga amakuru atariyo, kuko hari aho byagaragaye. Tubitware nk’inshingano zacu gutanga amakuru nyayo agendanye n’ibirimo gukorwa koko, tubikurikirane kugirango birangirire ku gihe, kandi ahari ikibazo mukigaragaze kugirango dufatanye kugishakira umuti.