Mu Murenge wa Mukaramge hizihirijwe umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntu
Mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kayonza giherereye mu Murenge wa Mukarange, niho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya igituntuku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa 24 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure igituntu”
Mu kwizihiza uyu munsi, abaturage bakanguriwe gukaza ingamba zo kwirinda igituntu bipimisha, bivuza kare kandi bagafata imiti uko bikwiye.
Umuyobozi w’Akarere @BoscoNyemazi yashimye uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kwita ku buzima cyane cyane kurwanya indwara y'igituntu, aho bita ku barwayi babashishikariza kwivuza ku gihe no gufata imiti neza.
Dr Patrick Migambi, Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe kurinda no gukumira indwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, yavuze ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho mu kurwanya indwara y’igituntu hakiri ibyo gukora kubera mu Rwanda nibura umuntu umwe apfa akizize buri munsi. Yasabye abarwayi bandikirwa imiti y’iyi ndwara ko bajya bayikoresha bakayirangiza kubera ko iyo bidakozwe indwara ikomeza gukura.
Ati” Uyu munsi twaje hano kugira ngo twishimire intambwe twateye mu kurwanya indwara y’igituntu, mu Ntara y’Iburasirazuba ubona ko abajyanama b’ubuzima batanze umusanzu aho tugeze ku kigero cya 85% mu kurwanya iyi ndwara, kandi intego y’Igihugu ni ukugera kuri 90%, rero dukomereze aho buri wese yibuke ko igituntu gihitana abantu benshi. Ikindi kubera ko ari indwara imara ihihe kirekire ivurwa bisaba ko umurwayi akoresha imiti yose yandikiwe na muganga kugirango akire neza.”
Dr. Theopista John Kabuteni wari uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) mu Rwanda yavuze ko n’ubwo indwara y’igituntu ivurwa igihitana ubuzima bw’abantu benshi, iracyahitana abantu benshi,asaba ko buri wese agira uruhare mu kurwanya iyi ndwara n’ubwo isi ihanganye n’ibindi bibazo hakabaho kwishakamo ibisubizo.
Abajyanama b'ubuzima bahize abandi mu kwita ku barwayi b’igituntu, babakurikirana mu ngo no kubajyana kwivuza no kubashishikariza gufata imiti neza bahawe amagare azajya abafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Mu Karere ka Kayonza habarurwa abajyanama b’ubuzima bagera ku 1600 bakora mu bikorwa bitandukanye byo kwita ku barwayi aho batuye no kubaha ubujyanama ku kwita ku buzima.