Mu nama y’umutekano yaguye, hasabwe gukaza ingamba zo kwicungira umutekano cyane cyane muri iyi minsi mikuru

Uyu munsi, hateranye inama y'umutekano yaguye y’akarere ka Kayonza. Yayobowe n’Umuyobozi w’akarere Murenzi Jean Claude, yitabirwa na ba Visi Meya bombi, inzego z'umutekano (Ingabo, Polisi, RIB, DASSO…), abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'ab'utugari, ndetse n'abayobozi b'amashami yose akorere ku cyicari cy’akarere.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Victor Rubamba yagize ati: muri iyi minsi mikuru, twongere imbaraga mu gucunga umutekano kurusha uko byari bisanzwe, bityo abaturage bazidagadure ariko ntibarengere ngo bakore ibikorwa biwuhungabanya, kandi twongere imbaraga mu kwirinda abajura kuko mu minsi nk’iyi, usanga bariyongereye.

Yakomeje muri aya magambo: nk'abayobozi tugomba kuba maso, tugatanga amakuru mu nzego zitandukanye nk’uko zubakitse, kugirango turusheho kuwusigasira. Ibiyobyabyenge nabyo biri mu bintu bihungabanya umutekano cyane. Dukaze ingamba zo kubirwanya, kuko biba intandaro y’ibyaha byinshi.

Major Rusanganwa Emmanuel Umuyobozi w’inkeragutabara mu karere ka Kayonza ati: urebye ku bijyanye n’umutekano, nta kibazo kirimo cyane uretse nk'ubujura bwahinduye isura, aho basigaye basakambura inzu bagakuraho amabati bakinjira mu nzu. Turasabwa gukomeza ingamba zo kubarwanya, harimo nko gufata ba ruharwa muzi kurusha abandi.

Yakomeje muri aya magambo: Mukwiye guhaguruka mugashyiraho uburyo bwo kumenya ba bantu bateje ikibazo mu baturage. Ikindi ni ugukaza amarondo, kuko iyo irondo ry’umwuga rihari kandi rigakora neza, n’abaza kwiba barafatwa, akaba ari nayo mpamvu tubasaba gufatanya, ikintu cyose kibaye kigatanirwa raporo, kuva ku isibo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yagize ati: twubahirize amasaha yo gufunga utubari. Niba dushyizeho uwo murongo dukwiye kuwukurikiza kuko bizadufasha kugabanya ibyaha cyane cyane ibyo gukubita no gukomeretsa. Niba tuvuze ko utubari two mu cyaro tugomba gufunga saa tatu, ni gute hari utwageza saa saba z’ijoro, abantu bakinywa inzoga?

Yakomeje muri aya magambo: Guhemba abantu bakora irondo ry'umwuga nabyo bigomba kwitabwaho aho bitagenda neza bigakosoka. Buri muntu wese abigire ibye abaturage begerwe kurushaho kugirango bajye batanga ariya mafaranga yo guhemba abanyerondo, kandi mu kubatoranya, mujye mushyiramo abantu b'inyangamugayo.

Abitabiriye iyi nama kandi, baganiriye ku bibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage (HSI), barebera hamwe aho ibikorwa byo kubakira abatishoboye inzu n’imisarani bigeze, ndetse banaganira ku mihigo akarere kahize muri uyu mwaka wa 2019/2020, n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa.