Hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere mu Mirenge igize Akarere

Kuri uyu wa 12 Kanama 2025, mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza, mu nteko z’abaturage hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere. Ni gahunda yateguwe mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ingenzi ajyanye n’irangamimerere.

Abaturage bitabiriye inteko rusange basabwe gutanga amakuru y’ingenzi kandi y’ukuri no kwitabira gahunda ziteza imbere imibereho myiza.

Mu butumwa bwatanzwe muri izi nteko, abaturage basabwe kwandikisha abana bavuka, abapfa, no gutanga amakuru ku mpinduka zose z’irangamimerere zirimo gushyingirwa, gatanya n’izindi.

Basabwe kandi gutegura neza abana bitabira gahunda y’Intore mu biruhuko, kugira isuku, no kwitabira gahunda yo guhabwa Indangamuntu Koranabuhanga.

Izi nteko kandi zabaye umwanya wo gutega amatwi ibitekerezo by’abaturage no gusubiza ibibazo byabo. Bamwe bagaragarije ubuyobozi ibibazo bibangamiye imibereho yabo, bimwe bikemurirwa aho, ibindi bihabwa umurongo n’inzego bireba.

Icyumweru cyahariwe Irangamimerere ni amahirwe ku baturage yo kwibutswa inshingano zabo no kubafashwa kubona serivisi z’ibanze zibafasha kwandikwa no kwimenyekanisha mu buryo bwemewe n’amategeko.