MURUNDI: ABOROZI BASABWE KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE ARI MU BUHINZI BEGEREJWE NA LETA

Kuri uyu wa Kabiri ubuyobozi bw’Akarere bwasuye abarozi bo mu Murenge wa Murundi mu rwego rwo kubaganiriza no kubereka amahirwe ari mu mushinga wa KIIWP ugamije kubungabunga amabanga y’imisozi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Karere ka Kayonza.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco, abakozi b’Akarere, abagize inzego z'umutekano n'abakozi b'umushinga KIIWP, Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'Akarere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri SPIU RAB, Ikigega BDF na Cordaid Rwanda, mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no kuzamura iterambere ry’abakora uyu mwuga. 

Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco yavuze ko ari amahirwe akomeye kugira imishinga iteza imbere abahinzi, yibutsa ko aborozi nabo babyaza umusaruro aya mahirwe kubera ko bafite ubutaka buhagije mu gukoreraho ubuhinzi n’ubworozi.

Ati” Aborozi mufite ubutaka, rero ndabasabye mubukoreshe, kandi tugomba gufatanya nk’aborozi kuko iyi nkunganire yaje kudukemurira ibibazo rero muyikoreshe muyibyaze umusaruro”.

Nyuma y'ibiganiro n'aborozi hanakemuwe ibibazo by'abaturage bishingiye ku butaka.