Mwiri: Abaturage bishimiye uburyo ibibazo byabo bikemurirwa mu nteko rusange

Mu rwego rwo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bibangamira imibereho myiza yabo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano, yitabiriye inteko rusange y’abaturage yateraniye mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Kageyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025.

Iyi nteko rusange y’abaturage ni imwe mu zateguwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza, hagamijwe gusobanurira abaturage inshingano zabo mu kubaka igihugu, kubagezaho gahunda za Leta, kubakangurira kuzitabira ndetse no gutanga umwanya wo kwakira ibitekerezo n’ibibazo byabo.

Abaturage bishimiye uburyo bwo kwegerwa n’ubuyobozi

Abaturage bitabiriye ku bwinshi bagaragaje ko bishimiye kuba ubuyobozi bubegera, bukabatega amatwi kandi bugashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo baba bafite.

Uwizera Esperance, umwe mu baturage, yagize ati "Kuba dushobora kuvuga ibibazo byacu mu ruhame, tukabisobanurirwa ndetse tugahabwa ibisubizo biradushimisha. Twumva ko turi kumwe n’abayobozi bacu mu rugendo rw’iterambere. Kera wasangaga ikibazo cyawe ukimarana igihe kinini utarabona uwo ukigezaho, ariko ubu tubasha kubivuga mu ruhame, abayobozi bakatwumva, ndetse hakabaho n’ibisubizo bihita bitangwa. Ibyo ni ibintu bishimishije cyane."

Ubutumwa bwatanzwe bugaruka ku mibereho myiza n’imiyoborere myiza

Mu butumwa bwatanzwe muri iyi nteko, abaturage bibukijwe:

  • Kurinda abana imirimo ivunanye no kubajyana mu ishuri

  • Kwirinda amakimbirane n’ibiyobyabwenge

  • Kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano

  • Kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli)

  • Gukora bagamije kwiteza imbere

  • Kugira isuku mu ngo no mu midugudu

  • Kunyura mu nzira zemewe n’amategeko mu gutanga ibitekerezo n’ibibazo

  • Kwizigamira binyuze muri gahunda ya Ejo heza

Guverineri Rubingisa yashimangiye ko iyi gahunda y’inteko rusange ari uburyo bwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage, aho inzego z’ubuyobozi zibegera, zikabatega amatwi kandi zikabafasha kwishakamo ibisubizo.

Umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo wahaye abaturage ijambo

Nyuma y'ibiganiro byatanzwe, habayeho umwanya wihariye wo kwakira ibitekerezo n’ibibazo by’abaturage. Bamwe mu bibazo byagaragajwe byahise bisubizwa n'inzego bireba, mu gihe ibindi byashyizwe mu nzira yo kubikurikirana mu buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye abaturage ku ruhare bagira mu iterambere ryabo, bubizeza ko buzakomeza kubegera no gukorana na bo kugira ngo ibikorwa byose by’iterambere bigere kuri bose.