MWIRI: Mu muganda rusange ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage gusana umuhanda wangijwe n’ibiza by’imvura

Ubuyobozi mu nzego zitandukanye bwafatanyije n’abaturage mu gusana umuhanda wangijwe n’ibiza by’imvura, iki ni kimwe mu bikorwa byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025 hagamijwe kwishakamo ibisubizo nk’uko bisanzwe ari intego y’Umuganda rusange abaturage bahuriramo n’ubuyobozi. 

Ku rwego rw’Akarere uyu muganda wakorewe mu Murenge wa Mwiri, Akagari ka Nyawera aho Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gusana umuhanda wangijwe n’ibiza by’imvura ukaba wari waratangiye kubuza bimwe mu binyabiziga kuwunyuramo. 

Abaturage bishimiye iki gikorwa bavuga ko nyuma y’uko uyu muhanda usanwe batagifite impungenge zo guhahirana cyangwa gukora igendo. 

Uretse muri uyu Murenge wa Mwiri no mu yindi Mirenge igize Akarere umuganda warakozwe wibanda ku bikorwa byo; gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo gukumira ibiza bituruka ku mvura, gusibura inzira z’amazi, gutema ibihuru n’ibigunda bifasha imibu ikwirakwiza Malariya kororoka no gusubiranya ibisimu by’ahacukurwa amabuye y’agaciro.

Nyuma y'umuganda abayobozi mu nzego zitandukanye batanze ubutumwa, abaturage bibutswa kwitegura umusaruro w’Igihembwe cy’ihinga 2025 B, kwirinda amakimbirane, kujyana abana ku ishuri no gutanga uruhare rwabo mu kuhafatira ifunguro, kwicungira umutekano, kugira isuku, kuzirika ibisenge mu bihe by'imvura hirindwa ko basenyerwa n’ibiza, kwirinda ibiyobyabwenge no kwitabira gahunda za Leta zirimo Ejoheza n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.