Ndego bibukijwe kwirinda no kurwanya ibyaha
Inteko z’abaturage zo ku itariki 20/08/2019 zateraniye mu tugari twose tugize akarere ka Kayonza nk’uko bisanzwe, ku rwego rw’akarere ikaba yabereye mu kagari ka Karambi umurenge wa Ndego.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yabasabye gukomeza kwitabira gahunda zitandukanye zihindura imibereho yabo, kugira isuku hose (mu ngo, ku mubiri), gusubiza abana ku ishuri (ku baritaye) n’ibindi.
Yagize ati: “mu mihigo muzahiga muri uyu mwaka wa 2019-2020, muzite cyane ku kutararana n'amatungo, kugira ubwiherero bufite isuku, gutanga mitiweri, ndetse n'ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage dufatanye kugirango bikemuke. Turashimira kandi Polisi y'igihugu cyacu yishyuriye mitiweri abantu 700 muri uyu murenge wa Ndego, ndetse mu karere kose ikaba yarishyuriye abantu 1000.



Jacques Sekarera umuyobozi w'urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Kayonza yatanze ubutumwa bwe muri aya magambo: Ntago muzongera kumva umutekano wahungabanyijwe n'amasasu, ibyo byaribagiranye. Ubu, turimo kurwana n'umutekano uhungabanywa n'ibyaha bikorerwa i wacu mu midugudu. Ibi byose tuvuga bijyana n'imibereho myiza n'ubukungu, ntago twabigeraho tudafite umutekano. Niyo mpamvu tubibutsa ko ibihano byiyongereye ku bantu benga, abacuruza n'abanywa inzoga z'inkorano.
Yakomeje agira ati: gutwika ibiyorero ntibyemewe, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana bari mu nsi y'imyaka 17 kirazira kikaziririzwa, ndetse n’ibindi byaha muzi bihungabanya umutekano mu midugudu iwacu bikunze no kwiyongera muri iki gihe cy’izuba, byose bihanwa n’amategeko harimo n’igihano cy’igifungo.
Abaturage kandi baganirijwe ku itegeko rw’ubutaka na Bwana Nshuti Désiré umukozi w’urwego rushinzwe ubujyanama mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Kayonza, banahabwa umwanya wo kubaza bimwe mu bibazo bahura nabyo ndetse no gutanga ibitekerezo bitandukanye.