Niba dushaka kugira abanyarwanda bazima b'ejo hazaza, dutangire kubategura kuva bagisamwa-Depite Mbakeshimana

Intumwa z'Ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite FFRP Hon. Musa Fasil Harelimana (Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite) na Hon. Mbakeshimana Chantal basuye urugo mbonezamikurire y'abana bato ruherereye mu mudugudu wa Rwangabarezi, akagari ka Shyogo, umurenge wa Nyamirama

Ni mu rwego rwo kureba aho urugo mbonezamikurire y'abana bato rugeze rutezwa imbere no kugira inama abayobozi n'Inzego z'ibanze n'ababyeyi rugenewe gufasha ku kamaro karwo n'uko rwarushaho gushyigikirwa.

Aba Badepite baganiriye n'abashinzwe ibikorwa byo gukurikirana imirire y'abana bato: Abayobozi n'utugari, abagize Komite nyobozi z'umudugudu, Komite Nyobozi CNF, inzego z'Umutekano na Komite zishinzwe kurwanya ihohoterwa, inshuti z'umuryango, abajyanama b'ubuzima...

Hon. Mbakeshimana Chantal: twasuye serivise z'ubuzima, igikoni cy'umudugudu aho buri wese amenya gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n'igwingira. Twasuye ibikorwa by'isuku n'isukura n'ibindi. Niba dushaka kugira abanyarwanda bazima b'ejo hazaza, kugirango tuzabigereho ni uko dutangira kubategura kuva bagisamwa, kandi twese tukabigiramo uruhare (ababyeyi bombi, abaturanyi, abayobozi...)

Yakomeje agira ati: Kwita ku mubyeyi utwite ni inshingano zacu no kumurinda  ihohoterwa kandi agafata indyo yuzuye kuko gukurikirana umwana kuva agisamwa, bimufasha kuba wa muntu uzagira icyo amarira igihugu, bikamurinda no kugwingira. Turabasaba gukomeza gukangurira ababyeyi kwipimisha kwa muganga kenshi igihe bamenye ko batwite.

Baganiriye kandi n'urubyiruko mu ishuri ryisumbuye rya SOS Nyamirama, ikiganiro cyibanda ku gukumira no kurwanya gusambanya abana n'ingaruka bitera cyane cyane inda z'imburagihe ziterwa abangavu, hagamijwe gukuraho inzitizi zibuza umwana w'umunyarwanda kuzagera ku iterambere rirambye igihugu cyacu cyiyemeje

Babasabye kuba umusemburo wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina biciye muri iri shuri bigamo no mu mudugudu batuyemo. Babashishikarije kandi kwirinda ababashuka kuko baba bashaka kubangiriza ubuzima kandi aribo bazavamo abayobozi b'ejo hazaza.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza: ubukangurambaga no kwegera abaturage muri gahunda zitandukanye ni inshingano zacu nk'abayobozi kandi ni uguhozaho. Ba Nyakubahwa badepite, turabashimira kuko iyo muje, muba mutwunganiye. Basuye kandi icyumba cy'umukobwa kiri muri iri shuri.