NkondoII, abaturage baharanira kuva mu cyiciro cyo hasi bazamuka mu cyo hejuru

NkondoII ni umwe mu midugudu igize akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu. Kubera ubufatanye no gukorera hamwe by’Abesamihigo ba NkondoII, hari abaturage bavuye mu cyiciro cy’ubudehe cya mbere n’icya karibi, bakajya mu cyiciro cya gatatu.

Ingabire Joselyne ni umwe muri abo baturage, yagize ati: nari ndi mu cyiciro cya 2, ndi mu cya 3. Twatangiye 2009, ubuyobozi bw’umudugudu budushishikariza kujya mu matsinda yo kwigira no kwiyubaka kugirango tuzatere imbere. Nayagiyemo ndi mu cyiciro cya 2 ndi umukene numva ko nta na kimwe nabasha kwigezaho.

Yakomeje muri ya magambo: si nkiba muri nyakatsi, si ngica inshuro. Namaze kubona ko mu nzu mfite ibyo kurya, ndyama heza, mfite itungo mu rugo mbasha kubonaho mitiweri ndavuga ngo icyiciro cya kabiri kibamo umuntu utishoboye urya rimwe ku munsi kandi njyewe ndya kabiri ku munsi, iyo bibaye ngombwa ndya na gatatu. Nabonye ko urwo rwego ntakirurimo mfata umwanzuro ko icyo cyiciro ngomba kukivamo nkajya mu kinkwiriye kuko abana banjye ndabambika nkabajyana ku ishuri. Nagiye ku murenge ndabibabwira nabo baza gukurikirana basanza nkikwiye koko. Kiranejeje kandi ntikinteye ipfumwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yagize ati : kuba hari abaturage barimo guharanira kuva mu cyiciro cyo hasi bazamuka mu cyo hejuru, icya mbere ni ukubyiyemeza nkurikije uko abaturage b’uyu mudugudu bakora, biyemeje dukorera hamwe bagahuza imbaraga. Ufite icyo afite ahuriza hamwe na mugenzi we kugirango niba hari ukeneye kunganirwa abashe kubigeraho vuba.

Ikindi ni ishyaka kuko kuba hari n’uwunganiwe nawe agaheraho agashyiramo imbaraga ze bikagaragara y’uko agenda atera imbere. Akomeza avuga ko hari n’ibindi bikorwa byinshi bafite biterwa no kuba bicara bagahuriza hamwe ibitekerezo, urabona basize irangi risa ku mazu yabo baranakomeje, ubwiherero nabwo barimo kubutunganya, biyujurije igikoni cy’umudugudu n’’ibindi bikorwa by’indashyikirwa.

Batibuka Laurent ni umukuru w’umudugudu wa NkundoII, yagize ati: amazu yacu turimo kuyatera irangi ry’ubururu dukora no mu nzu imbere. Ubwiherero busize umucanga, hasi harimo sima, ndetse tugiye no kubusiga irangi ry’umuhongo kuko amafaranga yo kurigura abaturage barangije kuyatanga. Hasigaye ingo 6 mu ngo 90 zigize uyu mudugudu kandi nabo turimo kureba uko rwabafasha. Kuri bwa Bwiherero kandi, tuzahita tuzamuriraho dushe kugirango abantu bajye babona aho bakarabira no ku manywa, batagombeye gutegereza nimugoroba.

Yakomeje muri aya magambo: dufite n’irerero ry’abana bato ECD. Wasangaga umubyeyi ajyana umwana guhinga cyangwa ntanajyeyo ugasanga ni ibibazo bimukomereye. Ariko ubu umubyeyi aziko sa kumi n’ebyiri aba amaze gutungana umwana akamujyana ku mubyeyi twatoranyije. Uyu mubyeyi arabirirwana akabaganiriza, baba bafite isaha banywera igikoma, ku buryo umubyeyi ava mu mirimo ye saa sita, nta kibazo umwana yaragize.