Nyamirama: Abakuze 111 barangije amasomo yo kwandika no gusoma bahawe impamyabushobozi

Mu Murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza, abantu 111 bakuze bahawe impamyabushobozi nyuma yo gusoza amasomo yo kwandika, gusoma no kubara, mu rwego rwo kurwanya ubujiji no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harelimana Jean Damascene, washimye umuhate n’ubwitange bw’aba baturage bakuze, bahisemo kongera kwiga kugira ngo bongere ubushobozi bwo kwifasha no gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.

Visi Meya Harelimana yagize ati “Guhitamo kwiga mu umuntu akuze ni ubutwari. Ndabashimira ku bushake mwagaragaje. Ubumenyi nta myaka bugira, ahubwo bufasha umuntu wese kwiteza imbere no gufata ibyemezo byiza.” 

Amasomo bahawe ntiyagarukiye ku kwandika no gusoma gusa. Harimo kandi inyigisho zirebana n’ubuzima rusange nk’uko Visi Meya yakomeje abisobanura:

“Aba baturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye, kuboneza urubyaro, ndetse no guteza imbere isuku n’isukura mu ngo zabo. Ibi byose bigamije kubaka umuturage ushoboye, wifitiye icyizere n’ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwa buri munsi.”

Akarere ka Kayonza gashyize imbaraga mu gukomeza iyi gahunda mu yindi mirenge, kugira ngo abaturiye Akarere bose bahabwe amahirwe yo kugira ubumenyi bw’ibanze bufasha mu mibereho yabo ya buri munsi.