Nyamirama: Abaturage bishimiye ivomo bashyikirijwe mu nteko zabahuje n’ubuyobozi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ,tariki 23 Nzeri 2025, mu Tugari tw’Imirenge igize Akarere ka Kayonza hateraniye inteko z’abaturage zigamije kuganira ku mibereho myiza, iterambere, umutekano n’isuku mu baturage.

Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamirama, Akagari ka Rurambi, aho yaganirije abaturage kuri gahanda za Leta zigamije iterambere no gukemura ibibazo byabo ku gihe.

Muri iyi nteko, ku bufatanye bw’Akarere n’umufatanyabikorwa SOS Rwanda, abaturage bashyikirijwe ivomo rizabafasha kubona amazi hafi, bityo bagire ubuzima buzira umwanda no kunoza isuku mu buzima bwa buri munsi.

Umwe mu baturage, Uwimana Thérèse, yashimiye ubuyobozi kuri iki gikorwaremezo  bashyikirijwe agira ati
“Twajyaga tujya gushaka amazi kure bigatwara umwanya n’imbaraga nyinshi. Ubu tugiye kujya tuyabona hafi, bizadufasha kunoza isuku mu ngo no kubona umwanya wo gukora ibindi biduteza imbere kandi twite ko ku isuku y'abana bacu mu byo barya n'imyambaro.”

Inteko kandi yabaye umwanya wo kwakira ibyifuzo by’abaturage, hakemurwa ibibazo byahise bishoboka, mu gihe ibindi byasabaga umurongo mugari byashyiriweho ningamba zo kubikurikirana.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage ko izi nteko ziba buri wa Kabiri w'icyumweru ari uburyo bwiza bwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga, bityo imiyoborere myiza igashingira ku gukemura ibibazo bibangamiye abaturage mu buzima bwa buri munsi.