Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rwinkwavu mu muganda rusange
Muri uyu muganda wakorewe mu mudugudu wa Muganza, Akagari ka Nkondo hakorwa ibikorwa by’isuku no gusibura inzira z’amazi, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yatashye zimwe mu nzu zubakiwe imiryango yari ituye ahacukurwa amabuye y’agaciro hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abasaba kuzifata neza.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco, yavuze ko izi nzu 10 ari icyiciro cya mbere cy’inzu 66 zizubakirwa abaturage. Avuga ko buri nzu yuzuye itwaye miliyoni 6.7 Frw. Ifite ibyumba bitatu, ibikoni, ubwiherero n’ibindi nkenerwa byose.
Mukashyaka Claire wimuwe ahacukurwa amabuye y’agaciro, yavuze ko bajyaga baturitsa intambi bakikanga, abana bato bagahungabana ndetse n’inzu zabo zikangirikakandi aho bari batuye hakaba hatarageraga ibikorwaremezo.
Ati “Nta mashanyarazi twagiraga, twacanaga imirasire none Leta yadutekerejeho ituzana muri uyu mudugudu mwiza, twabonye ko idutekerezaho ubu turayishimira cyane kuko ibikorwaremezo byose bitwegereye ugereranyije n’aho twari turi. Abana bigaga mu bilometero bine ariko ubu ishuri riri hirya yacu gato, kwivuza byari bigoye none ubu twegereye ibitaro.’’
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, yavuze ko kubakira imiryango yari iri mu kaga bigaragaza uburyo u Rwanda rwishakamo ibisubizo, akaba yaboneyeho gusaba imiryango yahawe inzu kuzifata neza.
Ati “Iki gikorwa cyiza cyo kwimura abaturage bigaragara ko ubuzima bwabo bwari mu byago cyangwa se bufite ingorane nyinshi zishobora kubageraho, byerekana ubushake bw’Igihugu cyacu kuko kiba gitekerereza buri wese kugira ngo arindwe icyamuhungabanya.’’
Depite Kazarwa yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze cy’umuganda, ababwira ko ari uburyo bwiza bwo kwishakamo ibisubizo aho batuye.