Polisi yishyuriye mitiweri abaturage 1000 bo mu mirenge ya Mwili na Ndego

Biciye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ndetse no kwizihiza imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, tariki 13 Kanama 2019 Polisi y'u Rwanda yishyuriye abaturage 1000 bo mu karere ka Kayonza umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza, iki gikorwa kikaba cyabereye mu kagari ka Kageyo Umurenge wa Mwili.

Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari akaba n'Imboni ya Polisi mu karere ka Kayonza CP Nshimiyimana Vianney yagize ati: “mu rwego rwo kwishimira ubufatanye Police y'u Rwanda ifitanye n’abaturage, itegura ibikorwa ngarukamwaka bitandukanye bibafasha kurushaho kugira umutekano n’imibereho myiza. Umutekano tuwurebye mu buryo bwagutse, umuntu yarwaye ntabashe kwivuza icyo gihe nta mutekano aba afite kandi nta n’ubwo yatera imbere. Niyo mpamvu nka Polisi twatekereje kwishyurira mitiweri abaturage 1000 bo mu karere ka Kayonza, harimo 300 bo mu kagari ka Kageyo Umurenge wa Mwili na 700 bo mu murenge wa Ndego”.

CP Nshimiyimana Vianney yasabye ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bukomeza cyane cyane batangira amakuru ku gihe. Ati: “Ihame tugenderaho rigira riti: “Abaturage nibo bibungabungira umutekano”. Twe abambaye iyi myenda, tuza ari ukubunganira. Umuntu iyo atatse atabarwa n'abaturanyi, ibyaha byose bikorerwa aho mutuye, bigakorwa n'abo muzi abavandimwe banyu, inshuti zanyu, abana banyu, cyangwa abaturanyi banyu. Twe ubwacu, ntacyo twakwishoboza twenyine, dukeneye ubufatanye bwanyu, kandi natwe iyo mutangiye amakuru ku gihe natwe dutabarira igihe.” 

Muri ibi byumweru bine bigize ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi hakozwemo gahunda zitandukanye, aho mu cyumweru cya mbere hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, mu cyumweru cya 2 hagarukwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, mu cyumweru cya 3 hakozwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, naho icyumweru cya 4 hibandwa ku bikorwa by’umutekano wo mu muhanda.  

Muri uku kwezi kandi hubakiwe umuntu utishoboye, hatangwa amaraso yo gufasha abarwayi n’ibindi kandi ibi bikorwa ntibizahagarara n’ubwo uku kwezi kwasozwa ahubwo bizakomeza nk’uko CP Nshimiyimana Vianney yabisobanuye.