Rukara, abaturage bashishikarijwe kuba intwari mu byo bakora byose
Ibirori byo kwizihiza umunsi w'Intwari z'u Rwanda ku rwego rw'akarere ka Kayonza, byabereye mu murenge wa Rukara akagari ka Rukara. Byabanjirijwe n’umupira w’amaguru wakinwe hagati y'ikipe ya Kayonza FC y'abakobwa n'iya Rukara Training Center y'abahungu, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza urubyiruko gutera ikirenge mu cya bakuru babo babaye Intwari z'u Rwanda.
Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi haba mu mbyino, imivugo, ibiganiro, indirimbo ndetse n'abafashe ijambo, byagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu."



Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Munganyinka Hope, yasobanuye ko buri muntu wese n'aho ari hose yakora ibikorwa by'ubutwari, agaharanira gutera ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda tuzirikana uyu munsi.
Yagize ati: “Aho turi mu masibo no mu midugudu dutuyemo, hari ibikorwa byinshi twakora by'ubutwari, nko gusigasira ibyagezweho no kongera imbaraga mubyo dukora, kugirango dukomeze guteza imbere igihugu cyacu. N'ubwo hari byinshi tumaze kugeraho, hari n'ibindi dukwiriye gukomeza kunoza, abana tukabajyana ku ishuri bose bakiga, kugira isuku turwanya imvunja, n'ibindi bisubiza inyuma iterambere n'imibereho myiza tukabirwanya.”
Lt. Innocent wari uhagarariye urwego rw'Inkeragutabara muri ibi birori watanzwe ikiganiro ku butwari, yasobanuye ko abanyarwanda babaye intwari kuva kera. Ati: “Ibikorwa by'ubutwari birangwa no gukunda igihugu, ukakitangira, byaba na ngombwa ukahasiga ubuzima. Ntiwaba intwari rero ushyigikira abashaka gusenya igihugu n'ibyagezweho, ahubwo ushaka amahoro n'iterambere ryacyo kandi ugaharanira ko icyo urwanirira cyigerwaho”.