Rukara, icyumba gikusanyirizwamo amakuru kuri Covid19 muri aka kagari kirakora neza kandi amasaha yose

Icyumba gikusanyirizwamo amakuru kuri Covid19 mu kagari ka Rukara, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza (command post room) gifasha mu gukurikirana abantu banduye iki cyorezo barwariye mu ngo, no kukirwanya ku bufatanye bw'inzego zose ndetse  n'abaturage babigizemo uruhare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Rukara Sabato Vital asobanura ko amakuru akusanyirizwa muri iki cyumba ku bijyanye na Covid19 abafasha kumenya uko ubuzima bw'abaturage buhagaze muri aka kagari mu kwirinda no kurwanya Covid19, bigatuma bongera imbaraga mu bukangurambaga aho biri ngombwa ndetse no gufata izindi ngamba zo kuyihashya.

Sabato Vital : amakuru dukusanyiriza muri iki cyumba aturuka ku rwego rw'isibo, akoherezwa ku mudugudu, nabo bakayatwoherereza tukayahuza. Command Post yacu ikora neza ku manywa na nijoro, tugafatanya n'inzego zitandukanye nk'urubyiruko rw'abakorerabushake, inkeragutabara (cyane cyane nijoro), abajyanama b'ubuzima, n'abandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Rukara avuga ko bashyizeho icyuweru cyahariwe gahunda ya "Ndinda nkurinde Covid19 mu kagari ka Rukara", bakaba bagikoramo ibikorwa bitandukanye cyane cyane byo kwita ku barwariye mu ngo (Home Based Care), no kurushaho gukora ubukangurambaga bushishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid19.

Sabato Vital : twashyizeho amatsinda ashinzwe guhahira abarwayi bari mu ngo igihe nta wundi muntu bafite ubafasha, no gukurikirana abadafite ibiribwa tukabibashakira.

Umurwayi kandi tumukurikirana akimara kumenya ko afite Covid19 kuko kwa muganga bahita batubwira ko hari umurwayi mushya mu kagari kacu, tukohereza umwe cyangwa babiri mu rubyiruko rw' abakorerabushake, bagatahana, akamushyikiriza abajyanama b'ubuzima nabo ayo makuru bakayatanga ku rwego rw'isibo kandi akitabwaho, n'igihe cyo gukoresha control tukacyitaho.