Ruramira: Hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2026A, haterwa imbuto y’ibigori ya RHM1407

Kuri uyu wa 23 Nzeri 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa, bwatangije ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga 2026A, kuri site ya Kajembe, iherereye mu Kagari k’Umubuga, Umurenge wa Ruramira.

Iki gikorwa cyaranzwe no gutera imbuto y’indobanure y’ibigori ya RHM1407 kuri hegitari 4, nk’ikimenyetso cy’itangizwa ry’igihembwe gishya cy’ubuhinzi.

Mu ijambo rye, Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yashimiye abaturage bitabira ibikorwa by’ihinga kandi abasaba gukomeza guhinga imyaka yihanganira ihindagurika ry’ibihe ndetse no gukoresha ifumbire ivanze kugira ngo umusaruro wiyongere. 

Yagize ati “Ubu ni igihe cyo gukoresha ubumenyi bugezweho mu buhinzi. Turasaba abaturage gutangira guhingira ku gihe, bagakurikiza amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere, gukoresha imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire ivanze; imborera n’iy’imvaruganda. Ibi bizabafasha kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa.”

Mu gihembwe cy’ihinga 2026A, Akarere ka Kayonza gafite intego yo guhinga:

Ibigori kuri hegitari 10,200

Soya kuri hegitari 50

Umuceri kuri hegitari 1,558

Imyumbati kuri hegitari 2,200

Ibirayi kuri hegitari 150

Ibi bikorwa byose bigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu buhinzi. 

Abaturage bibukijwe ko ubuhinzi ari urufunguzo rw’iterambere rirambye. Baganirijwe ku kamaro ko guhinga ku gihe, gutunganya neza ubutaka, gukoresha ifumbire no kuhira aho bikenewe, nk’ingamba zifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iki gikorwa cyatangijwe mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zo guteza imbere ubuhinzi nk’umwe mu myuga y’ingenzi iteza imbere ubukungu bw’abaturage.