Ruswa cyane cyane iyambukiranya imipaka ikwiye gucika-Depite Uwamariya Odette
Ihuriro ry'abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda) yagiriye urugendo mu karere ka Kayonza mu rwego rwo gusesengura uko gahunda zo gukumira no kurwanya ruswa zishyirwa mu bikorwa by'umwihariko ruswa yambukiranya imipaka ndetse no kurebera hamwe icyakorwa kugirango icike.
Depite Mujawamariya Odette yagize ati: Intego igihugu cyacyu cyihaye ni iyo kutagira uburyo na bumwe twihanganira cyangwa twemera icyo aricyo cyose cyagaragaramo ruswa y’ubwoko ubwo aribwo bwose. Inteko ishinga amategeko cyane cyane umutwe wa Sena bafashe umwanzuro tarki 12 Mutarama 2017, wo gukora ubukangurambaga ku bufatanye bw’inteko ishinga amategeko, inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’itangazamakuru, ku miterere y’ububi ndetse n’ingaruka z’ibyaha byambukiranya imipaka.
Twaje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro kugirango habeho kongera kwibukiranya ku byaha byambukiranya imipaka nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi akenshi bidasigana na ruswa, bityo tunaganire uburyo hafatwa ingamba zo guhashya ibi byaha.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yagaragajwe ishusho y’uko ibi byaha byambukiranya imipaka ihagaze mu karere ari nabyo bishobora gukurura ruswa, agaruka no ku ngamba akarere gafite mu kuyirwanya. Ati: Ntawavuga ko ruswa yacitse kuko ibimenyetso bigenda bigaragara hirya no hino bigaragaza ko igihari, ariko n’ingamba zirahari. Turabizi neza ko ruswa iri mu bintu bidindiza iterambere ry'igihugu. Bisaba ko natwe nk’inzegi zitandukanye tubigiramo uruhare kugirango uru rugamba tururwane turebe ko yacika burundu.
Yakomeje agira ati: Ugiye kureba muri uyu murenge wa Ndego kuko ariwo ukora ku gihugu cya Tanzaniya, ibyaha byambukiranya imipaka bishobara kuba bikurura ruswa ni ibiyobyabwenge. Hari bimwe mu bihugu duturanye gukoresha ibiyobyabwenge atari icyaha ariko mu gihugu cyacu bikaba bitemewe. Ibi biri mu bituma igikorwa cyo guhangana n’ababikoresha cyibamo amacenga menshi, cyane cyane ko dufite n’igice kinini cy’amashyamba. Ibyo byose bituma habamo ruswa byanze bikunze cyane cyane iyo uri mu cyaha afashwe.
N’ubwo Kayonza dufite agace gato gakora ku kindi gihugu (Tanzaniya), ariko duturanye n’uturere dukora ku mipaka. Bivuga ngo ucuruza ibiyobyabwenge (Urumogi na Kanyanga nibwo bikunda kugaragara), iyo acitse Kirehe, Ngoma, Nyagatare na Gatsibo hari igihe aza muri Kayonza kuko irimo hagati.
Nyuma y’ikiganiro n’inzego z’ubuyobozi mu byiciro binyuranye byatumiwe (Komite Nyobozi y’akarere, Inzego z’umutekano mu karere, umuyobozi w’urwego rw’abikorera PSF, umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane: Transparancy International Rwanda n’abandi), abadepite bari mu ihuriro ry'abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda) basuye abaturage n’inzego zikorera mu murenge wa Ndego ukora kuri Tanzaniya, ahari ikiyaga cya Rwakibare Abanyambo bambukiramo baza muri Ndego kuharemera isoko buri wa kane.