RWINKWAVU: Abayobozi baganiriye ku ruhare rwabo mu iterambere ry’umuturage
Mu rwego rwo gushimangira imiyoborere ishingiye ku muturage, mu Murenge wa Rwinkwavu habereye umwiherero w’umunsi umwe, wahuje abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge n’abafatanyabikorwa bafite ibikorwa bakorera muri uyu Murenge. Intego y’uyu mwiherero yari ugusubiza amaso inyuma no kungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri muyobozi mu guteza imbere imibereho y’abaturage no kunoza serivisi zitangwa.
Uyu mwiherero watangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, aho yagarutse ku nshingano z’ibanze z’abayobozi ku nzego z’ibanze, zirimo kumenya abaturage bayobora, kubegera no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta.
"Umuyobozi mwiza amenya abo ayobora, akababa hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi, akabarinda ihohoterwa n’amakimbirane, kandi akabashishikariza gutera imbere. Ndashishikariza buri wese muri mwe gushyira umuturage ku isonga, mukamufata nk’izingiro ry’imiyoborere yanyu, kuko iterambere ry’igihugu rishingira ku buzima bwiza n’imibereho myiza ye." Nyemazi John Bosco.
Yagarutse kandi ku kamaro ko gukorera ku ntego no ku mihigo, gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurwanya ubukene, no guharanira ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego zose.
Uyu mwiherero wanabaye umwanya wo guha ishimwe abayobozi b’imidugudu bagaragaje umwihariko mu mikorere myiza. Hahembwe abayobozi babiri b’imidugudu, bashimwe ku bw’imikoranire yabo n’abaturage, uruhare mu iterambere ryabo no kunoza imitangire ya serivisi.
Abitabiriye umwiherero bagera ku 150 basabwe gukomeza gushyira imbere inyungu rusange z’abaturage no kurushaho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu nzego bayobora.




