Rwinkwavu: Hatangiye kubakwa icyiciro cya 2 cy’inzu zizatuzwamo abimurwa ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yasuye ahari kubakwa inzu 15 z’icyiciro cya kabiri cy’umudugudu wa Mukoma, Akagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu, zigamije gutuzwamo imiryango ituye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Izi nzu nshya zirimo kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza na sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rwinkwavu/Bugambira Mines, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage batuye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, banashakirwa imibereho myiza kurushaho.
Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco yashimye intambwe imaze guterwa muri ibi bikorwa, agaragaza ko kwimura abaturage mu buryo butekanye, bubafasha kubona aho batura heza kandi hatunganyije ari inshingano za Leta n’abafatanyabikorwa bayo.
Meya Nyemazi yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kugira ngo abaturage batuye ahantu hashobora kubashyira mu kaga bimurwe mu buryo buboneye kandi butuma barushaho gutekereza ku iterambere ryabo kandi batekanye.
Izi nzu zizafasha imiryango izatuzwamo mu buryo burambye, zubatswe mu buryo bugezweho kandi hateganyijwe ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi bizatuma barushaho kugira imibereho myiza.