Rwinkwavu: Mu nteko y’abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, abatishoboye bahabwa ubufasha

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku muturage, ubuyobozi bw’Akarere bwakomeje gahunda y’inteko z’abaturage, aho abayobozi basanga abaturage mu Midugudu, bakaganira ku bibazo bibugarije no kungurana ibitekerezo ku byatuma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Mu nteko y'abaturage yateraniye mu Kagari ka Gihinga mu Murenge wa Rwinkwavu kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanya 2025, ikitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano, abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo birambye. Iki ni igikorwa cyashimwe n’abaturage, kuko kibaha urubuga rwo kugira uruhare mu bibakorerwa no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.

By’umwihariko, bamwe mu baturage batishoboye baremewe inka muri gahunda yo kwitura ya Girinka, abandi bahabwa ubufasha burimo amatungo magufi n’amabati byose byakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene no gutuma nta n’umwe usigara inyuma mu rugendo rw’iterambere.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimangiye ko iyi gahunda izakomeza, kugira ngo abaturage barusheho kugira uruhare mu bibakorerwa, no gutuma ubuyobozi bugera ku muturage, aho akeneye serivisi n’inkunga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ubuyobozi bwiyemeje gukomeza kwegera abaturage, kubatega amatwi no gukemura ibibazo byabo ku gihe, mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye ku baturage.