Serivisi itanzwe nabi kandi ntitangirwe ku gihe, itanga icyuho cya ruswa- Madamu Marie Immaculée
Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n’akarengane, ibiganiro byatanzwe byagarutse cyane ku kwamagana ruswa iyo ariyo yose kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ndetse n’akarengane kagacika.
Ni mu nama nyunguranabitekerezo kuri gahunda yo kurwanya ruswa n'akarengane, yitabiriwe na Komite Nyobozi y'akarere iyobowe na Meya Murenzi Jean Claude, umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane Transparency International, Ishami ry’u Rwanda Ingabire Marie Immaculée, inzego z'umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge ndetse n'ab'utugari.
Yitabiriwe kandi n’Intumwa yaturutse ku rwego rw'umuvunyi yanatanze ikiganiro ku mitangire ya serivisi, abajyanama mu nama Njyanama y'akarere, abagize inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane ku rw'akarere ari nabo bagize uruhare mu gutanga ibiganiro mu mirenge, abakozi bakorera ku cyicaro cy'akarere, abashinzwe ubutaka mu mirenge, imibereho myiza, irangamimerere, ubuhinzi n'ubworozi, abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Kayonza, n’abandi.
Iyi nama yateranye muri gahunda yo gusoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n’akaregane, cyateguwe n’akarere ka Kayonza ku nsanganyamatsiko igira iti: “ uruhare rw’umuturage mu kurwanya ruswa n’akarengane.



Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yasabye abakozi n'abayobozi kwirinda ruswa cyane cyane kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'akarere, bakaba aba mbere mu kutayitanga no kutayakira bakanabikangurira abo bayobora ndetse n'abaturage muri rusange. Bagatanga serivisi nziza bashingiye ku nyandiko z'imitangire ya serivisi (service chatters), kuko Serivisi itanzwe nabi kandi ntitangirwe ku gihe, itanga icyuho cya ruswa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yagize ati “Muri iki cyumweru twagiye hirya no hino mu mirenge aho abaturage bagendaga bagaragaza nk’imanza zabo zitarangira tukabagira inama zuko babigenza. Ikindi batubwiye ku bikorwa bijyanye n’imitangire ya serivisi aho hari bamwe batabona inziza nkuko bikwiye, twemeje ko abazajya bafatwa batanga serivisi mbi tuzajya tubakurikirana.” Yagaragaje ko nko muri Gahunda ya Girinka hari abasabwa amafaranga ngo bashyirwe ku rutonde rw’abazorozwa.
Muri iki cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n'akarengane hakozwemo ibikorwa bitandukanye birimo: gutanga ikiganiro ku itegeko rishya numero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa n’Akarengane, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage ndetse hanakorwe ubukangurambaga bushishikariza abaturage kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane, batanga amakuru ku bayitanga n'abayakira.